Lyrics

Uwo munsi yazindutse icya rubika Yinyakura cyane yikoza irya n'ino Izuba rirenga akereye urugendo Ukwezi gucanye aguwe n'agahinda Ijoro rigiye adukoranya twese N'amarira atemba araterura bwangu Ati ubuzima bagenzi ni urugendo Kandi umutima urambwira kugenda Ngiye guhaha munsabire mwese Nimpirwa nkaronka nzagaruka mbasure Uwacu eh uwacu Uwacu urakumbuwe cyane Rutemikirere yayuriye nk'ejo Yogoga amajoro namashyushyu menshi Ibwotamasimbi ahikab'undi munsi Imebehero n'ubuzima bushyashya Ntibyatuma yibagirwa urukundo rw'iwabo Njye ngahora nsenga musabira ntasiba Ko ahorana ubuhizi akunde ahirwe Inkoranyambaga zoroheje byinshi Amazey'imyaka urukumbuzi rumuzonze Atwandikira atubwira ibyo kwa nkovu z' imiringa Uwacu eh uwacu Uwacu urakumbuwe cyane Ati amahoro mwe dusangiye isano Narashyitse ndaronka ariko sintuza Ubuzima bw'ino ntibusa nk'ubw'iyo Har'abo buhira har'abo bururira Urukumbuzi rwo ni rwinshi cyo nimutahe Ntitwibagirwa iwacu mu miryango Kubateza imbere bituraje ishinga Turi abo inkoko y'iwabo ishonda umukara Amahanga arahanda mbabwire Abagifite u Rwanda mukore kw'ibanga Uwacu, eh uwacu Uwacu urakumbuwe cyane Inkuru nziza yogeye iwacu Ngo warakotanye cyane ukwizw' imidende Muruhando rwamahanga uhitwara gitore Abo wasize tukwambariye impumbya Dutegereje kukwakira n'ishimwe ryinshi Igitaramo iwacu ngo gitahe Imenagitero itashye gitwari Tuganure ibyacu no kubyo wahashye Nanjye ka gakobwa wihebeye cyera Uzanzanire iy'umuringa sinkubure ukundi Uwacu, eh uwacu Uwacu urakumbuwe cyane Ayi heeh uwacu he uwacu Uwacu urakumbuwe cyane Ayi heeh uwacu he uwacu Uwacu urakumbuwe cyane
Lyrics powered by www.musixmatch.com
instagramSharePathic_arrow_out