Lyrics

Wamaze igihe kinini Wicaye ku ntebe y'ubukene Ariko uranga uyicaramo nk'umutunzi Wowe n'urubyaro rwawe mwaruhanye uwa Kavuna Mwirengagiza ibibavuna mwibanda kubibavura Kumenera icyuya agaciro kawe Byakugize incungu y'ubuzima bwawe Kwihangana byababereye umwambaro Kandi hari benshi mwabereye urugero Icyizere cyanyu cyabaremeye ishusho Y'ubuzima butuma tugomba kububaha Muri intwari M'urukundo rwuje urugwiro kandi rwigisha imbaga Mu mibereho iteye ubwuzu gusa itarimo ubukungu Niko ubanye n'uwawe kandi ntimwashwanye Ni ubutsinzi bukomeye guhuza imbaraga no muri bike Icyorezo cyaraje kibasiga muhagaze bwuma Mubasha guhangana n'ingaruka zacyo Nticyakoma mu nkokora umurava wanyu Gutumbira aheza gusa bibamara impumu Kumenera icyuya agaciro kawe Byakugize incungu y'ubuzima bwawe Kwihangana byababereye umwambaro Kandi hari benshi mwabereye urugero Icyizere cyanyu cyabaremeye ishusho Y'ubuzima butuma tugomba kububaha Muri intwari Kuba uri umupfakazi ukishakamo ubushobozi Kuba uri umuntu umwe ugahagararira abantu babiri Ubumuga bwawe ntibukugire ingaruzwamuheto Y'amateka ngo wiyicire imibereho Nawe kwizera yuko urumuri ruzaka No mu mwijima ugakomeza ukamurika Nubwo hari igikenewe ngo twese dutizwe imbaraga Kugirango tubere abitinye akarorero Gusa ntibitubuza kwitwa abatsinzi Kwitinyuka ni intabwe itoroka ibizazane Uko waba umeze kose Iyo witinyutse ubarusha bose Muri Intwari
Lyrics powered by www.musixmatch.com
instagramSharePathic_arrow_out