Lyrics

Lala lila lala lilalaa La la la la Lala lila lala lilaala Yeah yeah yeah yeah Ivunja ikoro ndibuka Amajoro twaraye twiruka Pfukama maze ubone ikiraka Umuzungu ndamuzinukwa Komeza kuntuka unkunda arahaguruka Hano imahanga nitwe twenyine duseruka Munya manyanga fata utwawe mbone wiruka Ouhh barenga ndimo mpinguka Banyita manzi Mbarimo mbazi Sind'umuhanzi Nd'umuhanuzi Ntiwampa utuzi Mfite amata mucyansi Uri inkintazi Ntiwambwira icyo ntazi Lala lila lala lilalaa La la la la Lala lila lala lilaala Yeah yeah yeah yeah Uguhishe yukw'akwanga umuhishe yuko ubizi Yeee it is what it is Ndabaha hard time nk'umuti w'umubirizi Yeee ndetse n'umuravumba Iy'isi irikoreye abagome nta congés Inda zirahaze mu mutwe barashonje Afrika ndagukunda nagupfira nka lumumba Ubupfura buba munda Stick to the script nkaho life ari movie Yeee maisha ni mafupi Money power respect byose ni ibyi isi Yeee erega ni ibyi isi Lala lila lala lilalaa La la la la Lala lila lala lilaala Yeah yeah yeah yeah Umwana w'umwirabura Amahirwe yo yari macye Kubona visa ya maju ntago byari byoroshye Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze Gusa i mahanga ntibakunda abashyitsi Benshi baratwanga baturitisha amapusi Igipfunsi mu kirere mvugira rubanda Kwiga ukaminuza ugahebwa ay'urusenda Ntiwishinge rubanda diaspora irabeshya Narwaniye kugera inaha ubu ndwanira gutaha Imyaka ibaye myinshi Sinkibara amasaha Lala lila lala lilalaa La la la la Lala lila lala lilaala Yeah yeah yeah yeah
Writer(s): Mc Nito Lyrics powered by www.musixmatch.com
instagramSharePathic_arrow_out