Lyrics

Nuko iravuga iti Umuntu ntakabe wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye Ukwezi kwakaga inzora Maze utunguka umwenyura Amajwi yose numvaga muri njye araceceka numva iryawe gusa Usetse mbona imikororombya Ngenda ngutekereza ndenga aho ntaha Ubu ubwo uri uwanjye ma, ni IGITEGO Ndagukunda Ntacyabihindura Ndagukunda Jya uhora ubyibuka Ndagahora nicura nkakubona iruhande rwanjye Hari abo njya mbona rutangira rwaka Igicu cyahinduka ntibacane uwaka Oya ntazibana zidakomanya amahembe Izo ntambara njye nawe tuzazitsinda Wanyakiriye uko naje Maze ukesha umutima wanjye Niba kubaho ari rimwe Iryo rimwe rirampagije Mu gihe ndibanamo nawe Kuguhoza mubinezaneza ni indahiro narahiriye Rurema Ngutere imitoma ngutake, buke ngutaramire ma Nzagutanya n'irungu Shira irungu ndi uwawe Ndagukunda Ntacyabihindura Ndagukunda Jya uhora ubyibuka Ndagahora nicura nkakubona iruhande rwanjye Ndagukunda Ntacyabihindura Ndagukunda Jya uhora ubyibuka Ndagahora nicura Ndagahora nicura Ndagahora nicura Nkakubona iruhande rwanjye
Lyrics powered by www.musixmatch.com
instagramSharePathic_arrow_out