Lyrics

Ndagusaba igihe gito kandi nzanye umutima umenetse ubu namenye amakosa nakoze nkundira umva ibimva mu mutima unyemerera ngusabe imbabazi kuko ubu narihannye nemera ko bitoroshye ko wambabarira cyangwa ngo bifate igihe gito gusa ubu nziko ari wowe rukundo nigeze nsinzakurengagiriza igisubizo nzakubahiriza icyo nagusabye wagiraga ikiniga ugaturika ukarira burya nabifataga nk'ubutesi ariko iyo ibihe byasubiraga inyuma ubu naguhobera nkaguhoza kuko mbayeho nicuza warambazaga uti se kuki umpemukira nkica amatwi nka kuryarya nseka ariko iyo nsubije amaso inyuma nsaga nsa kuwashinyaguraga mbabarira narihannye ubu nzi neza ko hari amagambo navugaga nkagukomeretsa bikomeye nyemerera umpa amahirwe ya kabiri aho natumye urira ubabaye mpashyire amarira y'ibyishimo narakubabazaga nkakurusha kurakara akaba ari wowe unsaba imbabazi ubu nibwo mbona neza agaciro wampaga no gukomera kurwo wankundaga mbabarira narihannye mbabarira narihannye mbabarira narihannye
Writer(s): Joseph Masengesho, Jezelle M Evans Lyrics powered by www.musixmatch.com
instagramSharePathic_arrow_out