Lyrics

Ibisitaza ibihumbi byuzuye inzara yanjye, eh! Ariko nahawe impamba ibikoma mu nkokora Singisubikishwa urugendo rwanjye no gutsikira Kuko wantumye wohereje ingabo zindamira Umperekezanya amagambo y'ihumure Bikantera kugenda nta gihunga Usesekaza umucyo imbere y'intambwe zanjye Aho nyuze hose nkahasanga ikimenyetso cyawe Sinyobe nkagenda nemye ntikandagira (Sinyobe) Sinyobe nkagenda nemye ntikandagira (Sinyobe) Sinyobe nkagenda nemye ntikandagira Nteye umugongo iyi si ndetse n'ibyayo Ndakataje ngana aho umwami wanjye yantumye Nteye umugongo iyi si ndetse n'ibyayo Ndakataje ngana aho umwami wanjye yantumye Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo (Simpagarara) Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo Warirahiye ko ntazicwa n'umwuma Ko uzafukura iriba mu butayu Kandi uzacogoza induru z'abanyamwaga Ugategura imitego imbuza kugerayo Wowe nyir'ibiganza bitava mpanze amaso Uramfata ukankomeza umutima nkanesha ibingora Ujya unyomora ibikomere ibiri inyuma cyangwa imbere Ni wowe nkingi y'umuriro imurikira, nkurikira igicuku kinishye Sinyobe nkagenda nemye ntikandagira (Sinyobe) Sinyobe nkagenda nemye ntikandagira Sinyobe nkagenda nemye ntikandagira Nteye umugongo iyi si ndetse n'ibyayo Ndakataje ngana aho umwami wanjye yantumye Nteye umugongo iyi si ndetse n'ibyayo Ndakataje ngana aho umwami wanjye yantumye Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo (Simpagarara) Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo (Simpagarara) Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo (Simpagarara) Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo (Simpagarara) Simpagarara ndamaranira gusohoza uyu murimo Hoyaa simpagarara, Mwami nyobora
Lyrics powered by www.musixmatch.com
instagramSharePathic_arrow_out