Similar Songs
Credits
COMPOSITION & LYRICS
Florien Mpano
Songwriter
Lyrics
Dore nta nshuti nta muvandimwe wo kwizerwa
Mbese isi yamye gutya
Ubutunzi, ubutindi, urwango rwo mu mitima ni byo birimbuye isi
Tinya umuntu
Tinya umuntu ukwereka inzira
Wayinyuramo bikamubabaza
Watera intambwe akakuzitira, akaguteranya k'uwo mwamenyanye
Uwo muntu yemwe uwo muntu
Uwo muntu ntagushuke
Uwo muntu yemwe uwo muntu
Uwo muntu ntagushuke
Uwo muntu yemwe uwo muntu
Uwo muntu mwana ni mubi
Uwo muntu yemwe uwo muntu
Uwo muntu mwana ni mubi
Aho uzajya niho azajya
Nshuti yanjye ni m'ubusaza
Aho uzajya niho azajya
Nshuti yanjye urimo urasaza
Aho uzajya niho azajya
Nshuti yanjye ni m'ubusaza
Ubona nyampinga yambaye imiranga
Isha yatamba ugata urwo wambaye
Reka kujyana n'ibiguruka
Ibyiruka byose si ibigana ibwami
Kuba umuntu bisaba ubumuntu
Kuba intwari bisaba kwitanga
Kuba umuntu bisaba ubumuntu
Kuba intwari bisaba kwitanga
Uwo muntu yemwe uwo muntu
Uwo muntu ntagushuke
Uwo muntu yemwe uwo muntu
Uwo muntu ntagushuke
Uwo muntu yemwe uwo muntu
Uwo muntu mwana ni mubi
Uwo muntu yemwe uwo muntu
Uwo muntu mwana ni mubi
Aho uzajya niho azajya
Nshuti yanjye ni m'ubusaza
Aho uzajya niho azajya
Nshuti yanjye urimo urasaza
Aho uzajya niho azajya
Nshuti yanjye ni m'ubusaza
Umva sha, urwana n'iki?
K'uwo uhigira utazi icyamurokora
Ibaze iyi si uyisigayemo uri umwe byakungura iki?
Tinya umuntu
Lyrics powered by www.musixmatch.com