Lyrics

Dore nta nshuti nta muvandimwe wo kwizerwa Mbese isi yamye gutya Ubutunzi, ubutindi, urwango rwo mu mitima ni byo birimbuye isi Tinya umuntu Tinya umuntu ukwereka inzira Wayinyuramo bikamubabaza Watera intambwe akakuzitira, akaguteranya k'uwo mwamenyanye Uwo muntu yemwe uwo muntu Uwo muntu ntagushuke Uwo muntu yemwe uwo muntu Uwo muntu ntagushuke Uwo muntu yemwe uwo muntu Uwo muntu mwana ni mubi Uwo muntu yemwe uwo muntu Uwo muntu mwana ni mubi Aho uzajya niho azajya Nshuti yanjye ni m'ubusaza Aho uzajya niho azajya Nshuti yanjye urimo urasaza Aho uzajya niho azajya Nshuti yanjye ni m'ubusaza Ubona nyampinga yambaye imiranga Isha yatamba ugata urwo wambaye Reka kujyana n'ibiguruka Ibyiruka byose si ibigana ibwami Kuba umuntu bisaba ubumuntu Kuba intwari bisaba kwitanga Kuba umuntu bisaba ubumuntu Kuba intwari bisaba kwitanga Uwo muntu yemwe uwo muntu Uwo muntu ntagushuke Uwo muntu yemwe uwo muntu Uwo muntu ntagushuke Uwo muntu yemwe uwo muntu Uwo muntu mwana ni mubi Uwo muntu yemwe uwo muntu Uwo muntu mwana ni mubi Aho uzajya niho azajya Nshuti yanjye ni m'ubusaza Aho uzajya niho azajya Nshuti yanjye urimo urasaza Aho uzajya niho azajya Nshuti yanjye ni m'ubusaza Umva sha, urwana n'iki? K'uwo uhigira utazi icyamurokora Ibaze iyi si uyisigayemo uri umwe byakungura iki? Tinya umuntu
Lyrics powered by www.musixmatch.com
instagramSharePathic_arrow_out