Lyrics

Ai Mana yukuri komeza kunyobora Uranshishe mu nzira yo gukora ibyo ushaka Mwami kubaho ntagufite Bintera ubwoba n' amaganya Ndetse byabasha kungeza no mu rupfu vuba Mwami kubaho ntagufite Binter' ubwoba n' amaganya Ndetse byabasha kungeza no mu rupfu vuba Ibyiza mbona ni ibi kwizera umwami Yesu No guhora ngendera mu nzira ye ntunganye Nawe yemeye kujya andinda Ndetse no ku nyobora neza Ampesha no kwinjira vuba mu mahoro ye Nawe yemeye kujya andinda Ndetse no ku nyobora neza Ampesha no kwinjira vuba mu mahoro ye Ubu urugendo mfite nurwo kujya mw' ijuru Umukiza niyo ari nanjye nkwiye kujyayo Kandi umunsi nzaba ngezeyo Nzamuhimbazanya ibyishimo Nzanezezwa nuko ari we wanguze amaraso Kandi umunsi nzaba ngezeyo Nzamuhimbazanya ibyishimo Nzanezezwa nuko ari we wanguze amaraso Muri iyi si huzuye umuruho n' amahane Icyo nkeneye cyose simperako nkibona Ariko ku munsi mukuru Ubwo nzabona umucunguzi Niringiye kuzabona ingororano yanjye Ariko ku munsi mukuru Ubwo nzabona umucunguzi Niringiye kuzabona ingororano yanjye Mw' ijuru sinzabona abanzi banjye ukundi Nta nicyo nzahabura mw'ijuru ry'amahoro Nzashima Imana mvuze impundu Nti Haleluya, haleluya! Nzarambura amaboko mpimbaze umwami Yesu Nzashima Imana mvuze impundu Nti Haleluya, haleluya! Nzarambura amaboko mpimbaze umwami Yesu
Lyrics powered by www.musixmatch.com
instagramSharePathic_arrow_out